Loading...

My360 Helper


Amosi 9:2-15

Nshuti muvandimwe twabanye uyu munsi, twaganiriye iby’ubuhanuzi buheruka bwa Amosi twagabanyamo ibice bibiri. Ubwa mbere twabonye ibyago ku bwoko bw’Abisiraheli aho nta we byagombaga gusiga kuko banangiye imitima yabo, ndetse Imana ikavuga ngo kabone nubwo bakwihisha he, nta numwe utazagerwaho n’igihano cy’Uwiteka. Igice cya kabiri ni icyerekana ko Imana itaciye ubwoko bwayo burundu kuko igihe kizagera abatatanye bakongera kugafrurwa mu gihugu cyabo Imana ikabagarukaho cyane ikongera ikabaha umugisha igihugu kikongera kigatemba amata n’ubuki, ariko ibyo bikaba byari iby’igihe gishyize kera. Twabonyeko Imana izagarura ingoma ya Dawidi izaba iyobowe na mwene Dawidi ari we Yesu wavukiye I Betelehemu ufite inkomoko yo mu muryango wa Dawidi.