Loading...

My360 Helper


Amosi 8:7-9:1

Nshuti mukundwa, ibyo twumvise uyu munsi bikwiye kutubera akabarore kuko ubwo twakomeje kumva Abisiraheli baburirwa, bakomeje kunangira umutima kugeza ubwo ibihano by’Uwiteka bibasohoyeho kandi ari ntako Imana itagize ngo ibaburira babivemo ariko bakanga bakanangira imitima. Uko yabivuze niko yabikoze maze ibyari ibirori muri bo ibihindura umuborogo n'indirimbo za bo zose zihinduka amaganya, kandi bose abatera gukenyera ibigunira n'imitwe yose ihinduka inkomborera, abateza umuborogo nk'upfushije umwana w'umuhungu ari ikinege, amaherezo ya byose kuri bo aba kwicwa uwiswe ko arokotswe akajyanwa mu bunyage.