Loading...

My360 Helper


Amosi 7:16-8:6

Nshuti mukundwa wankurikiye kuri uyu munsi, ese aho wumvise ukuntu Imana imaramaje guhana Abisiraheli? Mbere Amosi yagiye abasengera ubwo Imana yashakaga kubahana ariko noneho bigeze aho Imana yamaramaje kubahana kuko banze guhindukira ngo bahinduke. Icyi ni igishushanyo cy’ukuntu Imana ijya ikomeza kwihanganira abantu itegereje ko bisubiraho ariko noneho bikagera ahantu Imana imaramaza kuko ibyo yabaga iteze kuri batabikoze, baranze kumvira imbuzi za yo zose. Muvandimwe, ni kenshi Imana ijya itwihanganira, ariko rero tumenyeko niba bikomeje gutyo hari igihe bizaba bitagishoboka ko Imana yigarura niba udafashe icyemezo ngo uhinduke.