Ezekiyeli 2:1-3:19

Ezekiyeli yahawe umurimo utoroshye wo guhagarara imbere y’abisraeli banze Imana akababwira ijambo ryayo. Kuko wari umurimo utoroshye, Imana yagombaga kumutegura kugira ngo abashe kuwukora neza. Imana yagize Ezekiyeli umurinzi wa bene wabo bari mu bunyage ku migezi y’I Babuloni kugira ngo ababurire ikibi cyari kubasagarira mu gihe batari guhindukirira Imana.