My360 Helper


Habakuki 3:7-19

Twabonye neza umwanzuro w’umuhanuzi Habakuki nyuma yo kwakira igisubizo cy’Imana aho ahamya ko nubwo ubutunzi bwose bwamushiraho ariko azakomeza akabeshwaho no kwizera kandi akanezererwa agakiza k’Imana. twabonye kandi ko turi hano mu isi twambaye uyu mubiri w’umuntu ariko waturutse mu butaka, kandi Imana yatugize abantu ariko umugambi wayo ntugaru…Gusoma cyane

Habakuki 3:1-6

Mwibuka ukuntu Habakuki yahindukiye agahindura imitekerereze n’imyumvire! Ubwa mbere yabwiraga Imana ndetse ameze nkuyirakariye ati ‘Mana wowe uri aho urebera ubugome buba gusa ukicecekera ntugire icyo ukora. Kubera iki wicecekera? Kubera iki ari nta cyo ukora? Kuki ukomeza kurebera abanyabayaha? Ariko noneho aho imariye kumuhishurira ibyo Irimo gukora no gutegura, arahindukira arataka ati ‘Mana uramenye wo kabyara we no mu burakari wibuke kubabarira! Ubundi ayo mateka yakatwigishije guca bugufi tukegera Imana tukareka kugendera mu kigare icyo ari cyo cyose

Habakuki 2:12-20

Nshuti mukundwa, uyu munsi ikiganiro cyacu kibanze ku mahano ategereje Babuloni ubwo twavuze kumahano abiri tutari twavuze mu kiganiro cyaherukaga. Babuloni yakoreshwejwe n’Imana mu guhana amahanga arimo n’ubwoko bwayo. Ariko nabo Imana izabahindukirana inahane kuko na bo bakoze ibintu bibi cyane, byose biherekejwe n’ubusinzi ndetse ngo gusenga ibigirwamana.

Habakuki 2:5-12

Nshuti muvandimwe twabanye uyu munsi, twabonye uburyo ubusinzi ari ikintu kibi giteye ubwo cyagiye kiba intandaro yo gusenyuka k’ubwami bukomeye. Twabonye kandi ko ibyo umuntu ubibye ari byo asurura, kuko Babuloni yagiriye ibihugu n’amoko atandukanye nabi none ibyo bakoze nabo bizabagaruka ku mutwe

Habakuki 2:4

Inyigisho y’uno munsi, yadutandukanirije abantu b’uburyo bibiri: abanyabyaha batizera n’abakiranutsi babeshwaho no kwizera. Abanyabyaha banyura mu irembo rigari rigana mu irimbukiro naho abakiranutsi bakanyura mu irembo rifunganye ari ryo Kristo inzira ukuri n’ubugingo. Abakiranutsi basoreza mu kubana n’Imana iteka n’aho abanyabyaha bagasoreza mu mubabaro w’iteka ariko kurimbuka.

Habakuki 1:17- 2:3

Kuki Imana yicecekera ku bibi bikorwa mu isi? Irabyemera kuko yihangana birenze urugero. Ntiyifuza ko hari uwarimbuka ari nayo mpamvu yatanze Umwana wayo ku musaraba kugira ngo hatagira urimbuka. Ibi yabikoze kukuza kwa mbere kwa Kristo. Ikibazo cya kabiri cya Habakuki cyagiraga kiti ‘Kuki Imana idahana abagome? Igisubizo cy’Imana kikaba ko Imana izagisubiza kukuza kwa kabiri kwa Kristo kuko ari cyo gihe izahana abanyabyaha.

Habakuki 1:12-17

Habakuki ntiyumvaga ukuntu Imana yera kandi ikiranuka ishobora kwemera ikareba abakora uburiganya ikihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka, ariko twabonye ko Imana ikora mu buryo butangaje. Yaravuze ngo inzira zayo atari kimwe n’izacu, n’ibyo yibwira atari byo twibwira. “Erega ibyo mwibwira si byo nibwira, kandi inzira zanjye si zimwe n’izanjye”. Ni ko Uwiteka avuga. Nkuko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira”.

Habakuki 1:5-12

Muvandimwe twabanye, uyu munsi twibanze ku gisubizo cy’Imana cyasubizaga ikibazo cya mbere cy’umuhanuzi Habakuki.Yaribazaga ngo kuki Imana yirengagiza ibibi bikorwa? Imana irasubiza iti oya sinirengagiza ahubwo ndimo gutegura ishyanga rya Babuloni rizaza kuyihanira Abayuda. Habakuki acyumva ibyo agira ikindi kibazo cyo kwibaza ukuntu Imana kandi yakoresha ishyanga rikiranirwa kurusha Abayuda akaba ari ribahana.

Habakuki 1:1-9

Habakuki yibwiraga ko Imana iraho irebeera gusa ubugome bukorerwa mu isi ikicecekera ariko muri iki kiganiro twabonye igisubizo cy’Imana aho ibwira Habakuki ko itarebeera ko ahubwo hari ibyo yabanje gukora hirya no hino kandi yiteguye kugira icyo ikora mu bwoko bwayo

Habakuki 1:1

Uyu munsi twatangiye igitabo cy’umuhanuzi Habakuki gifite ibice bitatu: Mu gice cya mbere havugwa ikibazo cya mbere cy’umuhanuzi Habakuki aho yibaza ngo impamvu irebeera ibibi. Igisubizo nuko Imana yari irimo gutegura Abakaludaya ngo baze guhana Abayuda. Umuhanuzi akibaza ukuntu Imana yakoresha abapagani basenga ibishushanyo batubaha Imana mu guhana ubwoko bwayo. Mu gice cya kabiri tubona ibyo umuhanuzi yakoze ndetse no kwihangana kwe ategereje ibyerekanwe. Mu gice cya gatatu umuhanuzi asaba Imana ngo igire imbabazi kuko ari yo mutunzi w’imbabazi n’agakiza. Igitabo gisoza umuhanuzi ava mu gahinda yinjira mu byishimo.

Nahumu 3:7-19

Nubwo ubwami bwa Ashuri bwari bukomeye cyane kandi bukize, ibyaho byarangiye nabi, kandi Imana ivuga ko iki gihugu kitazongera kubaho ukundi.