My360 Helper

2 Petero 1:1-4

Nubwo twakijijwe, ntibikuraho ko kamere ya kera ikomeza kuba muri twe kuko ihora mu ntambara na kamere nshya duhabwa iyo tumaze kwizera Yesu Kristo.

2 Petero 1:1

Petero yanditse urwandiko rwa kabiri rwamwitiriwe agira ngo abwire abizera amwe mu magambo ye ya nyuma cyane ko yari yegereje gupfa. Muri uru rwandiko rwa kabiri, tubona ko Petero yanditse ashaka kuburira abizera kwirinda inyigisho z’ibinyoma

Amosi 9:2-15

Nshuti muvandimwe twabanye uyu munsi, twaganiriye iby’ubuhanuzi buheruka bwa Amosi twagabanyamo ibice bibiri. Ubwa mbere twabonye ibyago ku bwoko bw’Abisiraheli aho nta we byagombaga gusiga kuko banangiye imitima yabo, ndetse Imana ikavuga ngo kabone nubwo bakwihisha he, nta numwe utazagerwaho n’igihano cy’Uwiteka. Igice cya kabiri ni icyerekana ko Imana itaciye ubwoko bwayo burundu kuko igihe kizagera abatatanye bakongera kugafrurwa mu gihugu cyabo Imana ikabagarukaho cyane ikongera ikabaha umugisha igihugu kikongera kigatemba amata n’ubuki, ariko ibyo bikaba byari iby’igihe gishyize kera. Twabonyeko Imana izagarura ingoma ya Dawidi izaba iyobowe na mwene Dawidi ari we Yesu wavukiye I Betelehemu ufite inkomoko yo mu muryango wa Dawidi.

Amosi 8:7-9:1

Nshuti mukundwa, ibyo twumvise uyu munsi bikwiye kutubera akabarore kuko ubwo twakomeje kumva Abisiraheli baburirwa, bakomeje kunangira umutima kugeza ubwo ibihano by’Uwiteka bibasohoyeho kandi ari ntako Imana itagize ngo ibaburira babivemo ariko bakanga bakanangira imitima. Uko yabivuze niko yabikoze maze ibyari ibirori muri bo ibihindura umuborogo n'indirimbo za bo zose zihinduka amaganya, kandi bose abatera gukenyera ibigunira n'imitwe yose ihinduka inkomborera, abateza umuborogo nk'upfushije umwana w'umuhungu ari ikinege, amaherezo ya byose kuri bo aba kwicwa uwiswe ko arokotswe akajyanwa mu bunyage.

Amosi 7:16-8:6

Nshuti mukundwa wankurikiye kuri uyu munsi, ese aho wumvise ukuntu Imana imaramaje guhana Abisiraheli? Mbere Amosi yagiye abasengera ubwo Imana yashakaga kubahana ariko noneho bigeze aho Imana yamaramaje kubahana kuko banze guhindukira ngo bahinduke. Icyi ni igishushanyo cy’ukuntu Imana ijya ikomeza kwihanganira abantu itegereje ko bisubiraho ariko noneho bikagera ahantu Imana imaramaza kuko ibyo yabaga iteze kuri batabikoze, baranze kumvira imbuzi za yo zose. Muvandimwe, ni kenshi Imana ijya itwihanganira, ariko rero tumenyeko niba bikomeje gutyo hari igihe bizaba bitagishoboka ko Imana yigarura niba udafashe icyemezo ngo uhinduke.

Amosi 6:7-7:15

Nshuti muvandimwe, wankurikiye kuri uyu munsi, birababaje kubona ubwoko bw’Imana buburirwa bukanangira imitima. Kenshi ntabwo abantu bazira ko bakoze ibyaha ahubwo bazira kutumvira imbuzi z’Imana. Ubwoko bw’Abisiraheli bwakomeje kunangira imitima mu gihe nyamara Imana yakomezaga kubagoragoza ngo basubire mu murongo ariko bakanga bakinangira imitima.