My360 Helper


Zekariya 1:7-11

Abagendera ku mafarashi si ibiremwa byo mu isi ahubwo ni abamalayika, bari kumwe na Kristo bareba ibibera mu isi bagaha Kristo raporo.

Zekariya Intangiriro

Ubutumwa bwa Zekariya bwarimo imbuzi z'Imana yaburiraga abisraeli kureka ibyaha ngo batajyanwa bunyago n'abanyamahanga, nyamara abisraeli bakomeje kwinangira imitima

Hagayi 2:14-23

Abantu babwiwe ko impamvu Imana itabaha umugisha byaterwaga nuko imitima yabo itari itunganye. Imana idusaba umutima ukiranuka. Ukuri guhari ni uko Imana izasenya ibintu byose abantu biringira. Ubuhanuzi bwa Hagayi buganisha ku gihe cy’amakuba akomeye ubwo Yesu Kristo azaba aje kwima ingoma. Nubwo urusengero rwubatswe na Zerubabeli abantu batarwishimiye barugereranya n’urwa Salomo, umugambi w’Imana nuko Mesiya nagaruka arirwo azinjiramo. Igitabo cy’umuhanuzi Hagayi kiratwigisha ko Imana iduhamagarira kuba abiringirwa hanyuma tugakora.

Hagayi 2:10-13

Ubutumwa bwa kane Hagayi yahawe n’Imana burajyana no kwera no kwandura. Igikorwa cyiza kirandura iyo gikoranwe umutima wanduye kubera ko umutima wanduye udashobora gukora imirimo myiza. Iteka ikintu cyanduye cyanduza icyiza. Amaraso ya Yesu yonyine niyo abasha kweza.

Hagayi 2:5-9

Kuba Imana iri kumwe nawe nicyo kintu cy’ingenzi kuruta ibindi byose. Abantu barebye urusengero rwari rumaze kubakwa bararusuzugura nyamara Imana yari irufitiye umugambi kuko izarwuzuza ubwiza. Uyu munsi biragoye kwemera ko isi inyotewe Umwami Yesu kuko usanga abantu benshi bararikiye ubutunzi bugaragara. Ubwo Yesu Kristo azagaruka ku isi akinjira muri uru rusengero azazana amahoro kuko niwe Mwami w’amahoro. Ni byiza ko turebera ibintu mu gihe kizaza.

Hagayi 2:3-4

Urusengero rwubatswe ntabwo rwari ruhuye n’urwo Salomo yubatse. Nubwo bamwe bari bishimiye urusengero bujuje, abandi bararubonye bararira kuko ntaho rwari ruhuriye nubwo bigeze kubona. Nubwo byari bimeze gutyo, Imana yakomeje abantu ibaha imbaraga. Nubwo abantu baguca intege, Imana yonyine niyo ibasha kugukomeza. Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kwerekana umurimo muto n’umurimo munini.

Hagayi 1:12-2:3

Umuyobozi Zerubabeli n’umuhanuzi Yosuwa bumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yabo n’amagambo y’umuhanuzi Hagayi. Imana yababwiye ko iri kumwe nabo kuko bayumviye. Abo nibo bafashe iya mbere mu kubaka inzu y’Uwiteka Nyiringabo Imana yabo. Benshi mu bagiye mu bunyage ntibibukaga ubwiza bw’urusengero rwa Salomo kuko bagiye ari abana. Imana yababwiye ko urwo rusengero ari ubusa. Ubwo bishimiraga urusengero hajemo andi majwi yo kurira. Bamwe ntibari bishimiye urusengero rumaze kubakwa. Abakuru bari baragiye mu bunyage nibo bahinyuye uru rusengero barugereranyije n’urwo Salomo yubatse.

Hagayi 1:1-15

Umuhanuzi Hagayi yagiriye inama abayuda kubaka urusengero rw’Uwiteka. Abantu bavugaga ko igihe cyo kubaka kitaragera. Abavugaga ibi, amazu yabo yari yubatse neza cyane. Si byiza ko urusengero rusa nabi nyamara inzu zacu zisa neza cyane. Abantu bibukijwe kuzirikana ibyo bakora bibi byatumaga batabona umugisha. Abantu barumviye bemera kubaka. Imana yarabahumurije ibabwira ko iri kumwe nabo. Amagambo yose Hagayi yavuze yagiye yerekana amatariki

Hagayi 1:5-8

Imana yibukije abantu kwita kubyo bakora. Abantu ntibigeze bibwira ko kuteza imyaka biterwa no kutumvira kwabo. Inzira z’Imana zihabanye cyane n’inzira z’umuntu. Iteka umuntu yumva ko aboneye mu byo akora. Inzira y’Imana iganisha ku gakiza. Imana yabwiye abisirayeli ko bagomba kuzamuka umusozi bakazana ibiti hanyuma bakubaka urusengero. Hano abantu bahamagariwe gukora. Imana izaguhera umugisha mu murimo wakoze ntizawuguhera mu bunebwe. Niba uri umukristo mu itorero ugomba gukora aho gusanga umuntu umwe ariwe ukora byose.

Hagayi Intangiriro 2

Hagayi yashishikarije abantu kubaka urusengero rw’Imana. Abantu barumviye hanyuma Imana ibabwira ko iri kumwe nabo. Ibi byose byahishuraga umugambi w’Imana uzaza.

Hagayi Intangiriro 1

Hagayi yashishikarije abantu kubaka urusengero rw’Imana. Abantu barumviye hanyuma Imana ibabwira ko iri kumwe nabo. Ibi byose byahishuraga umugambi w’Imana uzaza.