My360 Helper

Obadiya 1:15-21

Uyu munsi twize ku magambo akomeye ajyanye n’urubanza ariko ijambo rikuru twabonye nuko Uko umuntu yagenje ni ko azagenzerezwa, ibyo abiba ni byo azasarura. Hazaba ibihano bikomeye ka banze kugendera mu mugambi w’Imana ariko nubwo Imana izahana yihanukiriye ntizaca Isiraheli burundu. Kandi nyuma ya byose umugambi w’Imana wuzuye Ubwami bwose buzagar…Gusoma cyane

Obadiya 1:15-21

Uyu munsi twize ku magambo akomeye ajyanye n’urubanza ariko ijambo rikuru twabonye nuko Uko umuntu yagenje ni ko azagenzerezwa, ibyo abiba ni byo azasarura. Hazaba ibihano bikomeye ka banze kugendera mu mugambi w’Imana ariko nubwo Imana izahana yihanukiriye ntizaca Isiraheli burundu. Kandi nyuma ya byose umugambi w’Imana wuzuye Ubwami bwose buzagaruka mu maboko y’Uwiteka

Obadiya 1:10-14

Uyu munsi twibanze kugusobanura ibyahishuye ubwibone bw’Abedomu cyane dufatiye kubyo bagiriye bene wabo Abisiraheli. Icya mbere bagiriye urugomo bene wabo, Ubwa kabiri bifatanya n’abanzi ba Isiraheli babogeza mugihe babagiriraga nabi, Ubwa gatatu bishimiye ibyago bya Yuda, Ubwa kane bagaragaza urwango rukomeye, Ubwa gatanu batanga abacitse ku icumu mu maboko y’ab’I Babuloni. Kuri ibyo byose bongeye ubusahuzi kuko biraye mu bya bene wabo bakimara kujyanwa mu bunyage.

Obadiya 1:4-9

Uyu munsi twibanze cyane ku gihano cy’Imana kuri Edomu kandi kidasubira inyuma kuko yitwaye nabi akagira ubwibone bigatuma Imana imuzinukwa. Imana yaravuze ngo Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ayo magambo twabonye ko avuga ko gukomera kose kwa Edomu imbere y’Imana ari ubusa kandi ko bitazatangira Imana gukora icyo yagambiriye.

Obadiya 1:1-4

Muvandimwe wabanye najye uyu munsi, twibanze ku cyaha cya Edomu cyatumye bahanurirwa ibyago bikomneye. Icyo cyaha nta kindi ni ubwibone bwatumye bitandukanya n’Imana. ubwibone ni icyaha kibi kiba n’umuzi w’ibyaha byinshi. Abantu benshi ntago bigeze bahishurirwa ko ubwibone ari icyaha gikomeye imbere y’Imana kuruta n’ubusinzi cyangwa ibindi byaha. Wowe wankurikiye uzirinde mu buzima bwawe kuba umwibone umenye ko ari ikintu Imana yanga urunuka

Obadiya Intangiriro

Uyu munsi twavuze ku muhanuzi Obadiya izina risobanura “Umugaragu w’Uwiteka”. Tumuzi izina kandi yari umugaragu w’Uwiteka. Nta gisekuruza cye twamenye yewe nta n’inararibonye ye runaka tuzi. Twavuze kandi no kuri Edomu ari na ryo pfundo ry’iki gitabo.Twabonyeko Esawu ari Edomu kandi Edomu ni Esawu. Abedomu bari urubyaro rukomoka kuri Esawu nkuko Abisiraheli na bo bakomoka kuri Yakobo. Mu mateka ko Esawu yari impanga ya Yakobo, ntibasaga ahubwo bo bari batandukanye. Kuva mu ntangiriro aba bana bombi batangiye guhangana. Twabonyeko Esawu ari igishushanyo cy’abakristo b’abanyamubiri ntaho yakobo akaba igishushanya cy’abakristo bita kuby’Umwuka.

2 Petero 3:8-18

Nta kintu na kimwe cyagufasha kumenya Kristo udasoma ijambo ry’Imana. Uyu munsi ijambo ry’Imana rikomeje guteshwa agaciro ariko Ibyanditswe ni ryo pfundo rizima rishobora kuzana impinduka mu buzima bwawe nanjye.