My360 Helper


Habakuki 1:12-17

Habakuki ntiyumvaga ukuntu Imana yera kandi ikiranuka ishobora kwemera ikareba abakora uburiganya ikihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka, ariko twabonye ko Imana ikora mu buryo butangaje. Yaravuze ngo inzira zayo atari kimwe n’izacu, n’ibyo yibwira atari byo twibwira. “Erega ibyo mwibwira si byo nibwira, kandi inzira zanjye si…Gusoma cyane

Habakuki 1:5-12

Muvandimwe twabanye, uyu munsi twibanze ku gisubizo cy’Imana cyasubizaga ikibazo cya mbere cy’umuhanuzi Habakuki.Yaribazaga ngo kuki Imana yirengagiza ibibi bikorwa? Imana irasubiza iti oya sinirengagiza ahubwo ndimo gutegura ishyanga rya Babuloni rizaza kuyihanira Abayuda. Habakuki acyumva ibyo agira ikindi kibazo cyo kwibaza ukuntu Imana kandi yakoresha ishyanga rikiranirwa kurusha Abayuda akaba ari ribahana.

Habakuki 1:1-9

Habakuki yibwiraga ko Imana iraho irebeera gusa ubugome bukorerwa mu isi ikicecekera ariko muri iki kiganiro twabonye igisubizo cy’Imana aho ibwira Habakuki ko itarebeera ko ahubwo hari ibyo yabanje gukora hirya no hino kandi yiteguye kugira icyo ikora mu bwoko bwayo

Habakuki 1:1

Uyu munsi twatangiye igitabo cy’umuhanuzi Habakuki gifite ibice bitatu: Mu gice cya mbere havugwa ikibazo cya mbere cy’umuhanuzi Habakuki aho yibaza ngo impamvu irebeera ibibi. Igisubizo nuko Imana yari irimo gutegura Abakaludaya ngo baze guhana Abayuda. Umuhanuzi akibaza ukuntu Imana yakoresha abapagani basenga ibishushanyo batubaha Imana mu guhana ubwoko bwayo. Mu gice cya kabiri tubona ibyo umuhanuzi yakoze ndetse no kwihangana kwe ategereje ibyerekanwe. Mu gice cya gatatu umuhanuzi asaba Imana ngo igire imbabazi kuko ari yo mutunzi w’imbabazi n’agakiza. Igitabo gisoza umuhanuzi ava mu gahinda yinjira mu byishimo.

Nahumu 3:7-19

Nubwo ubwami bwa Ashuri bwari bukomeye cyane kandi bukize, ibyaho byarangiye nabi, kandi Imana ivuga ko iki gihugu kitazongera kubaho ukundi.

Nahumu 3:1-6

Ashuri bwari ubwami bukomeye, bukize, buteye imbere kandi bufite igisirikare gikomeye mu isi ya kera. Ariko kubera kwijandika mu bigirwamana, kuronga n’ubusambanyi, Imana ivuga ko izarimbura ubu bwami.

Nahumu 2:5-3:1

Ashuri bwari ubwami bukomeye kandi bukize kubera bari barasahuye imitungo myinshi mu bihugu bagabyemo ibitero. Ndetse bakaga n’imisoro myinshi amahanga yari abakikuje. Ariko umunsi uragera, Imana ishyiraho iherezo kuri ubu bwami bwa Ashuri

Nahumu 2:1-4

Abashuri basaruye ibyo babibye. Bibiliya yerekana neza ko Abashuri bari ubwoko bubi, kandi bari baragiriye nabi abisraeli, babafata bunyago. Hashize igihe, Nahumu ahanura ko Imana izarimbura ubu bwoko bw’Abashuri nuko ibateza Abamedi n’Abakaludaya ngo barimbure Ashuri n’umurwa waho witwa Nineve.

Nahumu 1:11-15

Ijambo ry’Imana kandi rigira ubutumwa runaka, ku gihugu runaka no mu gihe runaka. Mu yandi magambo ntirigendera ubusa ahubwo rirasohora.

Nahumu 1:3-10

Muri kamere yayo, Imana yanga icyaha. Ariko igihano cy’Imana ntigikuraho urukundo, no gukiranuka by’Imana

Nahumu 1:1-3

Ubuntu n’imbabazi by’Imana bitandukanye n’iby’abantu kuko Imana yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu, ni cyo gituma Imana yemera umuntu uko yaba ameze kwose mu gihe amwizeye. Ariko kandi Uwiteka ahana ucumuye wese