My360 Helper

1 Yohana 2:3-8

Ikintu cy’ingenzi kandi gifite umumaro ni ukumenya Yesu Kristo. Icyerekana ko uri umwana w’Imana ni uko uyumvira. Ntibishoboka ko waba umwana w’Imana nyamara udakunda Ijambo ryayo. Ni ngombwa cyane ko duharanira gukora ibinezeza Data wo mu ijuru.

1 Yohana 2:1-3

Ikirusha byose agaciro ni isano ufitanye na Data wo mu ijuru. Imana ntishaka ko dukora icyaha ahubwo ishaka ko tugendera mu nzira ziyinoezeza. Ikintu tugomba kuzirikana ni uko hari ibyaha bibaho kuko twabikoze ibindi bikabaho kuko hari ibyo twirengagije gukora. Yesu Kristo niwe mpongano y’ibyaha byacu. Kumvira Imana nibyo bitwemeza ko turi abana bayo. Ibyo nibyo bikwizeza ko wakijijwe. Ntidukora uko tubishaka ahubwo dukora uko Kristo ashaka.

1 Yohana 1:7-10

Iyo tugendeye mu mucyo, amaraso ya Yesu abasha kutwezaho ibyaha byose. Kumva ko udakora icyaha ni bibi cyane kuko birenze kuba ubeshya. Ni wowe ubwawe wibeshya kuko Imana ntibeshywa. Biragoye kubana n’umuntu wumva ko adakora icyaha kuko ibyo akora ntabyita ikosa. Ijambo ry’Imana rivuga ko twita Imana umubeshyi iyo tuvuze ko turi intungane, mbese nta cyaha dukora. Kwatura ibyaha niyo nzira yonyine iduhuza n’Imana.

1 Yohana 1:5-7

Ubusobanuro bw’Imana ni uko ari Umucyo. Umucyo usobanuye icyubahiro, ubwiza, umunezero n’ibyiza byose by’Imana. Hari abavuga ko basabana n’Imana nyamara atari ko biri. Bibiliya ivuga ko baba babeshye ndetse ntibakurikize ukuri. Tugomba kugendera mu mucyo w’Ijambo ry’Imana.

1 Yohana 1:1-4

Yesu Kristo niwe bugingo buhoraho. Ubusabane bwa gikristo busobanuye gusangira ibya Kristo, mu yandi magambo ni ugusangira amagambo ye. Ubusabane si ugusangira amafunguro ahubwo ubusabane ku mwizera busobanuye kuganira kuri Yesu n’Ijambo rye.

1 Yohana Intangiriro, 1:1

Urwandiko rwa mbere Yohana yanditse rwerekana ko kwizera Umwami Yesu bitwinjiza mu muryango w’Imana. Muri uru rwandiko tubona ko Imana ari umucyo, urukundo n’ubugingo. Yohana yerekanye ko avuga Yesu yiboneye amaso ku maso.